Inkuba n'igikeri (2) :

........Undi ati «koko iminsi ibaye miremire. Ariko utahe usubire imuhira, nanone iminsi ni umunani, uwa cyenda, nkakuzanira umuhoro wawe» Gikeri yisubirira mu kibero cy'inzu.

Nkuba yibera aho. Atarisha ibitoki birashya, barenga.

Inzoga imaze gushya, abwira umugaragu we ati «genda ujye guca ibihunda, uzane n'urutete utekere inzoga tugende, nshyire Gikeri umuhorowe ataziyahura.»

Ubwo Gikeli aramwumva.

Umugaragu aragenda azana ibihunda n'urutete araza atekera inzoga. Uko atekera Gikeli yiterera muri rwa rutete.

Noneho umugaragu arikorera, Nkuba arakubita, umugaragu na shebuja bitura ku isi.

Umugaragu aragenda atura inzoga mu nzu.

Gikeli ava muri rwa rutete ajya ku buriri. Umugaragu asubira ku irembo asanga shebuja. Shebuja ati:«ese wahamagaye»

Umugaragu ati:«nahamagaye databuja, ariko nta muntu wanyitabye.»

Ngo agere ku irembo arongera arahamagara ati «yemwe kwa Gikeli?» Gikeli ati :«yee! Arakorora. Nta muntu umpamagave?»

Bati :«arahamagaye.

Ni Nkuba waje kugutarurira umuhoro.» Gikeli abyuka vuba vuba, ati «ni uko, ni uko. Ibitotsi ni umwana w'undi ga ! Nari nsinziriye».

Aherako arabyuka, ajya mu kirambi. Arakorora. «Mbega mwanzaniye inzoga?»

Bati :«twakuzaniye inzoga y'ishimwe kandi twakuzaniye n'umuhoro wawe.» Banywa inzoga. Barangije bamubwira imisango yayo.

Birangiye Nkuba n'umugaragu we bisubirira mu ijuru, Gikeli asigara iwe n'umuhoro we.

Si jye wahera hahera Nkuba na Gikeli.

Byakuwe: Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 3,Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.66-68;
Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.